Protais Mpiranya washakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga yitabye Imana
Protais Mpiranya, ni umunyarwanda umaze igihe kirekire ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga mpanabyaha kubera gukekwaho kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda muw’1994. Inkuru y’urupfu rwe yagiye ahagaragara mu ijoro ryo kuwa 12 Gicurasi 2022 bitangajwe n’Umushinjacyaha w’umuryango w’abibumbye ushinzwe kugenza ibyaha ku basigaye badakurikiranwe ku ruhare rwabo muri jenocide yabaye mu Rwanda nk’uko bikorwa n’urwego rwashyizweho rushinzwe bene iyo mirimo mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri I Arusha mu gihugu cya Tanzaniya.
Protais MPIRANYA wari ugishakishwa n’ubutabera rero, bikaba byatangajwe bidasubirwaho ko yasoje urugendo rwe ku Isi muw’2006 ndetse ashyingurwa mu gihugu cya Zimbabwe kuko imva ye yabonetse i Harare nk’uko bigaragara mu itangazo ry’abashinjacyaha b’umuryango w’abibumbye.
Kugira ngo hamenyekane ko ariwe, hifashishijwe isuzuma ry’uturemangingo (ADN) twemeje nta shiti ko Protais MPIRANYA ariwe wapfuye kuwa 5 ukwakira 2006.
Ukurikije amategeko yo mu Rwanda, urupfu ni imwe mu mpamvu zituma habaho izima ry’ikirego cy’ikurikiranacyaha nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 510 y’itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Inkuru ya Better Legal Service Law Firm